“Wavukiye ku Muhima usanga mutari abakire, muhinga mugatungwa n’isambu…kavukire ese waraye wiriwe eeh muvandimwe…Kavukire fata utwawe wimuke abimukira baje”-Ni amwe mu magambo agize indirimbo “Kavukire” y’umuhanga mu buhanzi n’ubusizi, icyatwa Masabo Nyangezi.
Ni umuhanga mu muziki mu buryo bwihariye! Indirimbo ze yazujuje amagambo anurira akabyutsa amarangamutima aramirwa n’umurya wa gitari babaye inshuti igihe kinini. Izina rye ridanangiye kuva ku myaka 40 ishize.
Ubu abarizwa mu Bubiligi aho amaze igihe kinini,
yanahakoreye ibitaramo bikomeye n’ahandi. Imbuto z’ijwi rye zitanga ibyishimo
ku bisekuru byombi. Izina rye ryagiye rikomezwa na buri ndirimbo yasohoye
igasamwa.
Nyinshi mu ndirimbo ze zubakiye ku nkuru mpano. Indirimbo ze zizwi na benshi bumva (abumvise) burakeye kuri Radio Rwanda… mu masaha akuze, mu biganiro bya ‘Karahanyuze’, abazitunze kuri kaseti, ubu hagezweho Flash, CD…
Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Kavukire’ yabaye idarapo ry’umuziki we, ‘Mukamusoni’ wategereje umukunzi we imyaka amagana n’amagana, ‘Ibaze wisubize’, ‘Winyibutsa’, ‘Kanyenyeri’, ‘Gikongoro’, ‘Mu buzima’ n’izindi umuntu atarondora.
Yagwije ibigwi ndetse imyaka 27 ishize ahawe igihembo cy’umuhanga mu buhanzi n’indimi [Chevalier des arts et des lettres] n’uwari Minisitiri w’umuco mu Bufaransa, Jack Lang.
Ni we muhanzi nyarwanda rukumbi wahawe iki gihembo. Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Masabo Nyangezi yavuze birambuye ku rugendo rwe rw’umuziki yaharuye mu 1965, ubu akaba agejeje indirimbo zirenga 200.
1.INYARWANDA: Masabo Nyangezi ni muntu iki!
MASABO: Nitwa Nyangezi Masabo. Navukiye ahitwaga Bufundu, nduzuza imyaka 65 mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2020...
2. INYARWANDA: Hari abavuga ko uri umuhanzi w’ibihe byose, nawe ni ko ubibona?
MASABO: Sinigeze mbitekereza cyangwa mbitindaho iteka nakurikiye inganzo n’umutima wanjye. Ubundi abahanzi kimwe n’abandi benegihugu baruzuzanya nta wa kamara nabonye.
3. INYARWANDA: Imyaka irenze 40 ukora muzika, ni irihe banga wisangije?
MASABO: Kubikunda kuva mu bwana, ubushake n’uburyohe nasanzemo, kunduhura, ndetse no kumbera uburyo bwo gutanga ubutumwa ku myumvire n’indangagaciro nemera.
4. INYARWANDA: Imbarutso yo gutangira muzika yabaye iyihe? Bivugwa ko wawutangiye hagati ya 1965 na 1969.
MASABO: Ni hambere koko: Mu mpera z’amashuri abanza navuzaga ingoma yo ku ishuri. Ngakunda kuririmba bisanzwe. Byasobanutse ngeze muri Koleji.
5. INYARWANDA: Dusangize kuri ibyo bihe utangira urugendo rw’umuziki.
MASABO: Koleji “Kristu Roi” (Nyanza) ntangira Banjo, nyuma mfata gitari, ncurangira Orchestre ya Chorale. Twigishijwe na Padri Robert Werner (solfege, guhimba n’ibindi)
6. INYARWANDA: Umuryango wawe wari ugushyigikiye?
MASABO: Kubera ko nazanaga amanota ya mbere iteka kuva mu mashuri abanza, ngira ngo ababyeyi bari bishimiye impano nshya y’umuhungu wabo. Nta nkomoko yizewe nabwiwe, uretse…
7.Indirimbo
wagizemo uruhare zageze kuri Radio Rwanda ryari?
MASABO: Indirimbo za mbere Radio Rwanda yaje kudufata amajwi muri Koleji mu 1975. Nari muri “Poésie” [6è; twigaga Imyaka 7]. Byari biryoshye kandi binejeje sana. Naririmbye Dalia, Ncuti Yanjye…
8. INYARWANDA: Ni uruhe rwibutso ufite muri Orchestre Salus Populi wabayemo hagati ya 1976 na 1981.
Masabo: Nagezeyo mu 1976, bashaka kunyinjiza icyarimwe mu kipe ya Basketball (nari capitaine wa basket muri Koleji) no muri Orchestre Salus Populi.
Nahisemo muzika ho nari nizeye uburambe busesuye. Mu igeragezwa ryo kwinjizwa nacuranze 'Ncuti yanjye' (Tega amatwi, ubuzima burarushya…). Ariyo nyuma benshi bitaga 'Naragenze Ndabona, ndabona'…
9. INYARWANDA: Byari byoroshye gufatanya iyo mirimo yombi, kwiga no kuba muri Orchestre?
Masabo: Uzabaze abo twiganye natahanaga amanota ya mbere kuva mu mpera z’amashuri abanza kugeza ndangije Kaminuza. Ari nako nkina Basket, muzika, n’ibindi byose byose byampaga umutuzo no gushikama.
10. INYARWANDA: Mu ishuri bagufataga gute- wungutse inshuti biturutse ku kuba wari muri Salus Populi?
MASABO: Muri rusange numvaga vuba amasomo, akenshi muri buri somo ubwaryo. Nicaraga imbere.
Mu bizamini sinahishaga ariko narangizaga vuba, mu ba mbere. Twari twaranatojwe bihagije ubupfura bwo gufatanya cyane cyane mu bikorwa byose byo ku ishuri, mu mikino. Nta mwanya munini w’amakimbirane. Incuti n’abafana(kazi) nabo bari benshi batabarika.
11.INYARWANDA: Kuba Salus Populi itakivugwa si igihombo ku muziki w’u Rwanda?
MASABO: Amateka arasimburana, sinabifata nk’igihombo: Impano zirakomeza mu buryo bunyuranye.
12.INYARWANDA: Urupfu rwa Dr Malumba mwari kumwe muri Orchestre Umuriri ni rwo rwatumye iyi Orchestre isenyuka?
MASABO: Urakoze kuba wibukije incuti yanjye magara Dr Deo Munyambuga [Malumba]. Yapfuye mu Ukuboza 1984, turahungabana, ariko kuba mu mirimo n’inshingano zinyuranye ubwabyo byari byaradutatanije tubonana gusa kuri gahunda tutacyicara nk’abanyeshuri kuri Campus.
13.INYARWANDA: Kubera iki wafashe icyemezo cyo kwikorana wenyine aho gushinga indi Orchestre?
MASABO: Siko bimeze, mu by’ukuri Deo yapfuye Album yanjye ya mbere yitwa ‘Ibirunga’ yo mu 1984 yaramaze gusohoka, biturutse ku mahirwe y’indirimbo zihariye nari nahawe n’umuhanga muri filime mbarankuru ku Rwanda.
14. INYARWANDA: Igihembo cya “Chevalier des Arts et des Lettres” wahawe mu 1991 kivuze iki kuri wowe no ku muziki w’u Rwanda?
MASABO: Icyo gihembo nagihawe na Minisitri w’umuco mu gihugu cy’u Bufransa ku wa 30 Mata 1991. Ngifata nk’ishema bwite, nk’umuhanzi , kikaba n’ikimenyetso ntera-nkunga ku buhanzi nyarwanda
15. INYARWANDA: Indirimbo yawe Kavukire imeze nk’ubuhanuzi, kugira ngo uyihimbe byaje gute?
MASABO:
Mu byo nize no mu mirimo nakoze harimo ibijyanye n’imiturire...
Ibijyanye no kwimura abantu rero nabonaga uko bikorwa.
“Umuhanzi muri njye” niwe wagerageje
mu 1991 gukangurira rubanda n’inzego akarengane kariho...
16. INYARWANDA: Ubu ufite indirimbo na Album zingahe?
MASABO: Kugeza magingo aya natangaje Album 12; umubare w’indirimbo sinabara neza zirenze 200
17.INYARWANDA: Ni iki wifuza kubwira abakunzi b’umuziki wawe?
MASABO: Mporana icyifuzo cyo gukangurira ubutitsa abanyarwanda gukunda no gushyigikira ubuhanzi nyarwanda, kuva kuri Karahanyuze kugeza ku mpano nshya za none n’ejo hazaza.
Niyo ndorerwamo nyakuri y’iterambere rinoze. Biteye isoni n’ikimwaro igihugu kidatengamaza abasizi n’abahanzi kandi bahora ku isonga ry’abaharanira ishema ryo kugiha isura isusurutse.
18. INYARWANDA: Ni iki ukora kugira ngo ibihangano byawe bikomeze bikugirire akamaro?
Masabo: Intege ziri gukendera kandi ikivi nateruye mu 1992 cyo guharanira Uburenganzira bw’umuhanzi mu Rwanda ntangiye gushidikanya ko nzacyusa. Uko mfashe ijambo ariko sinzatezuka. Nyabuna mubidufashemo.
INYARWANDA: Murakoze
MASABO: Murakoze Namwe!
Masabo Nyangezi azwi mu ndirimbo cyane cyane z'ikinyarwanda zirata ubwiza bw'ibidukikije n'ahantu
Uyu muhanzi yakoze muri Minisiteri y'Ibidukikije mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KAVUKIRE' YA MASABO NYANGEZI
TANGA IGITECYEREZO